Результаты (
русский) 1:
[копия]Скопировано!
Guverinoma y’u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi HCR, batangaza ko kugeza ubu mu Rwanda hari impunzi zigera ku bihumbi 71, zahunze ibibazo bya politiki byibasiye u Burundi kuva muri Mata uyu mwaka.Umwe mu Barundi baganiriye n’Ibiro Ntaramakuru, Xinhua, Josee Niyitanga, wo mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’u Burasirazuba, avuga ko nka we umuryango we munini uba hanze mu bihugu by’amahanga, ariko ngo biragoye kuba yawugeraho.Yagize ati “Bene wacu benshi baba muri Australie. Mfite mubyara wanjye muri Canada […] tugomba kugenda kuko ubuzima hano buragoye cyane.”Amakuru avuga ko abenshi muri izi mpunzi basaba gufashwa bakagera mu Burayi no mu bindi bice nka Amerika ya Ruguru na Australia. Niyitanga yakomeje atangaza ko nta cyizere bafite cyo gusubira i Burundi kuko umutekano usa n’urushaho kuba mubi.Yakomeje agira ati “Ntabwo twifuza gusubira i Burundi. Indi miryango yagiye mu mazu yacu kandi twumvise ko umutekano ugiteye inkeke.”Umuyobozi ushinzwe imikoranire n’izindi nzego mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda (UNHCR), Martina Pomeroy yabwiye IGIHE ko gahunda zihari ubu atari ukwimurira izi mpunzi mu bindi bihugu.Ibi ngo byakozwe ku mpunzi z’ abanyekongo zari zimaze imyaka isaga 20 mu Rwanda, ariko ku Burundi ho baracyari mu cyiciro cyo kubakira.Yagize ati “UNHCR nta bwo iteganya kwimurira mu kindi gihugu impunzi z’Abarundi kuko ubu tukiri ku cyiciro cyo kubakira. Ariko dufasha impunzi kuba zahura n’imiryango yabo iri mu bindi bihugu binyuze mu buryo biba byemeje.”Yakomeje agira ati “Iyo umwe mu mpunzi asabye guhuzwa n’umuryango we, tumufasha kubona ibyangombwa byo kuba ari impunzi, yaba asabwa kujya mu mahanga tukamufasha kubona ibyangombwa by’inzira bihabwa impunzi.”Kugeza ubu nta mubare uratangazwa w’impunzi z’Abarundi zaba zikeneye guhuzwa n’imiryango yabo mu mahanga.HCR ivuga ko impunzi z’Abarundi ibihumb 144 zimaze gusaba ubuhungiro mu Rwanda n’ibihugu birukikije, kuva umwuka mubi ushingiye kuri politiki watangira bishingiye ku matora y’Umukuru w’Igihugu muri Mata uyu mwaka.Bamwe mu mpunzi kandi ngo bakomeje kwerekeza mu bihugu nka Kenya na Uganda, aho bizera kubona ibyangombwa by’inzira biberekeza mu bihugu byo hanze cyane cyane ku mugabane w’u Burayi.
переводится, пожалуйста, подождите..
